Umutoza w’abanyezamu b’Ishuri rya FERWAFA yaje muri Rayon by’agateganyo

Kabalisa Kaliopi usanzwe atoza abanyezamu b’ishuri rya ruhago rya FERWAFA ‘Isonga FA’ yasimbuye Hannington Kalyesubula wari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports.

Kabalisa Kaliopi usanzwe atoza Isonga FA yaje muri Rayon by’agateganyo

Kabalisa asimbuye uyu munya-Uganda, Hannington Kalyesubula waherukaga mu kazi tariki 10 Ukwakira.

Rayon Sports ivuga ko uyu watozaga abanyezamu b’iyi kipe yataye akazi ubu akaba yari amaze ukwezi kose ataza gutoza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro uyu mutoza wasize ikipe kandi iri mu bihe by’imikino myinshi, ibaruwa yasinyweho na ‘CEO’ Itangishaka Bernard King.

Kuko Rayon Sports itakomeza kwihanganira kuba abanyezamu bayo bakomeza badafite umutoza, yahisemo  gushyiraho umutoza w’agateganyo uba ukoresha imyitozo mu gihe hategerejwe umwanzuro uzafatwa mu gihe kiri imbere.

Inshingano zo gutoza abanyezamu ba Rayon Sports by’agateganyo zahawe Kabalisa Kaliopi ufite ubunararibonye muri uyu mwuga kuko yamenyekanye mu 2006 azamukana mu kiciro cya mbere na ATRACO FC.

Yatoje abanyezamu b’iyo kipe muri iyo myaka atwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2008 na CECAFA Kagame Cup mu 2009. Nyuma yanyuze mu yandi makipe nka Police FC na AS Kigali.

Aya makipe yo muri shampiyona y’u Rwanda yayatoje mbere yo kwerekeza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 2011 anajyana nayo mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique uwo mwaka.

Kabalisa Kaliopi wazamuye impano z’abanyezamu benshi mu Rwanda nkaOlivier Kwezera, Kimenyi, Nzarora Marcel n’abandi, biteganyijwe ko azerekwa abafana kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 mu mukino wa Gicuti Rayon Sports izakina na Gasogi United.

Hannington Kalyesubula uvugwaho guta akazi

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Martin NIYONKURU

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!