Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix rwerekana filime, Wilmot Reed Hastings Jr, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.

Ibi byatangajwe n’urubuga rwa Twitter y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu butumwa bugira buti: “Kare uyu munsi, Reed Hastings Umuyobozi akaba n’uwashinze Netflix, yasuye urwibutso mu guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.’’

Netflix, ni ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet, Kikerekana n’ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi wayo.

Uru rubuga rwa Netflix rurebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku isi, aho rufite abakiliya basaga miliyoni 182, Uru ni urubuga rwatangijwe na Reed Hastings na Marc Randolph mu 1997.

Kuva ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, nibwo hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri mata 1994.

 Ni muri urwo rwego Isi yose yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

soma izindi nkuru nshya;

Kwibuka28: Urubyiruko 150 rwo muri Seven United rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwubakira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe umunyerondo, amuteye icyuma ahita apfa

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *