Amakuru aturuka mu gihugu cya Ghana aravuga ko umuyobozi w’ishuri rya Offinso JHS mu gace kitwa Ashanti yafashwe ari gusambanya umukobwa w’imyaka 16 mu biro bye.

Uyu muyobozi w’ikigo utaramenyekana izina yafungiye uyu munyeshuri mu biro bye arangije aramusambanya ndetse ngo hashize igihe asambanya uyu mwangavu dore ko yabyitwazaga ngo kuko yamuhaga amanota y’ubuntu burigihembwe akaba ariyo mpamvu yo kumusambanya uko abishatse.

Kubera imyaka mike y’uyu mwana, uyu muyobozi w’ikigo nahamwa n’ibi byaha azakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi  cyangwa bikamuviramo gufungwa burundu nkuko amakuru abitangaza.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje abantu bafungura ibiro by’uyu muyobozi hanyuma bamusangana n’uyu mwana bambaye ubusa .imyenda bayikuyemo,niko kumirwa baratabaza.

Abantu baho Offinso binjiye mu biro by’uyu muyobozi w’ikigo ari benshi batangira kumuhagata, bamukubita agerageza gusohoka ngo ahunge ariko  biba iby’ubusa,bifashisha inzego zahafi zibishinzwe uyu mugabo yahise ajyanwa nabashinzwe umutekano,umwana nawe ajyanwa iwabo.

izindi nkuru wasoma;

Umutoza wari uwa As Kigali Yasinziriye ubwo yari agiye gutanga ikiganiro n’abanyamakuru

Ndimbati yagaragaye mu rukiko mu iroza ku ncuro ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *