Umwana ukiri muto wo muri Nigeria yahinduriwe ubuzima nyuma yo gukora imihanda inyuranamo imeze nk’iyo mu mugi wa Kano muri Nigeria akoresheje icyondo.

Musa Sani yamamaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasohokaga amafoto ari kumwe n’igihangano cye, aho yari yakoze imihanda inyuranamo imeze nk’iyo mu mujyi wa Kano.

Uyu mwana ukiri muto ubwo yageraga ku mbuga nkoranyambaga abantu batangariye ubuhanga bwe ndetse bagaragaza n’amarangamutima adasanzwe kuri uyu mwana wari wakoze icyo gihangano, Inkuru ya Musa Sani imaze kuba kimomo, Sosiyete y’ubwubatsi ubwo babonye impano y’uyu mwana birabatangaza cyane kuko babonye afite impano idasanzwe bahitamo kumufasha, yahise yemerera Musa Sani kumujyana kwiga muri America kandi bamwishyurira.  Iyi sosiyete kandi yahaye impano mama wa Musa Sani ya miliyoni imwe yo gutangira ubucuruzi, mu gihe papa wa Musa Sani we yahise ahabwa akazi keza n’iyo sosiyete.

Si ibyo gusa dore ko n’abavandimwe ba Musa Sani bazishyurirwa ishuri mu bigo bihenze ndetse n’umuryango wose wahawe inzu nshya yo kubamo kandi ifite ibikiresho byose bya ngombwa bikenerwa mu nzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *