Umwana w’imyaka ibiri wo muri Leta ya Texas, ari kuririmbwa nk’intwari nyuma y’aho atabarije umuryango we wari ugiye guhira mu nzu ubwo yibasirwaga n’inkongi y’umuriro.

Ababyeyi be ntabwo babashaga kumva ko inzu yabo yafashwe n’inkongi kubera ko bari basinziriye kandi bamaze iminsi barwaye Covid-19, bigatuma badashobora guhumurirwa cyangwa kunukirwa, Nathan n’umugore we Kayla Dahl bari basinziriye ubwo inzu yabo yafatwaga n’umuriro mu ntangiriro z’uku kwezi , Batabawe n’umwana wabo Brandon w’imyaka ibiri, waje agashima cyane ikirenge cya nyina kugira ngo yicure yumve ibiri kuba.

Kayla Dahl mu kiganiro ‘Good Morning America’, yavuze ko umwana yamushimye ku kirenge amubwira ati “Mama, hashyushye cyane , Umugore yahise akangukira hejuru, asanga umuriro wafashe inzu babamo, Dahl amaze gukanguka akabona ibiri kuba, yabyukije umugabo we n’abandi bantu babana mu rugo babasha guhunga,Ati “Umwana wacu yaradutabaye. Kuri twe ni intwari nubwo akiri akana”.

Aba babyeyi bavuze ko ari nk’igitangaza cy’Imana kuba barabashije kurokoka iyo nkongi kuko yasize yangije cyane inzu yabo, ku buryo iyo badatabarwa hakiri kare bari gupfiramo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *