Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.

Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri bwe, Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.

Uyu mwarimu utari woherejwe n’ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b’ishuri rye kandi afite ikindi cyimugenza

Imikino irangiye, abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya week end. Wa mwarimu yajyanye n’umunyeshuri,iwabo kubabyeyi be  bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.

Umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w’umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w’umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we baryamanye mu buriri bwe,numujinya mwinci  Niko guhita ahuruza. Ibyakurikiyeho byajyanywe muri polisi ya Kenya, hagati aho ariko ngo uwo mwarimu yahagaritswe mu kazi ko kurera mu gihe hagitegerejwe urubanza abanyamategeko bazacira uwo mwarimu; nk’uko bitangazwa na The Standard Media.

Inkuru dukesha umusambi ,uyu mwarimu bivugwa ko yarasanzwe akururana n’uyu mukobwa yigisha kandi impamvu baryamanye kugira ngo ajye  akomeza kumwibira amanota nkuko byari bisanzwe kuko uyu  mwarimu yari yarabimusezeranije nkuko uyu mukobwa asanzwe aba uwa mbere mwishuri, uyu mwarimu rero akaba ari mu maboko ya police mugihe bagikurikirana icyirego.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *