Kuva muri 2016, Umushinga USAID Soma Umenye  watangije ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda “REB”  mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura umuco wo gusoma.

Uyu mushinga biteganyijwe ko mu Kuboza 2021  uzaba urangiye ariko USAID izakomeza gushyigikira  ibikorwa byo  kuzamura umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda binyuze mu mishinga ibiri mishya y’imyaka itanu izatangizwa umwaka utaha wa 2022.

Ku wa Gatanu taliki 12 Ugushyingo 2021, Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin yasuye ishuri rya GS Nyamata Catholique riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera,  aho yahuye n’abarimu ndetse anakurikirana  aho abana basubiramo ibyo basomye mu bitabo bahawe.

Uyu muyobozi yanabonanye n’abayobozi bashinzwe uburezi mu Mirenge ndetse n’abo ku Karere.

Ubufatanye bwa USAID Soma Umenye na REB bwibanze ku mahugurwa y’abarimu bose b’Ikinyarwanda  bigisha mu mwaka  wa mbere kugeza mu wa 3 n’abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri.

Ubufatanye bwibanze kandi ku guteza imbere no gukwirakwiza ibikoresho by’ibanze mu mashuri birenga miliyoni 6  harimo ibitabo by’abanyeshuri n’ ibitabo by’abarimu.

USAID Soma Umenye yashyizeho kandi amasomero muri buri cyumba cy’ishuri kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa 3 hamwe n’ibitabo by’inyongera byo gusoma biri ku kigero cy’abanyeshuri, kugira ngo bakomeze kwimenyereza gusoma ku ishuri ndetse no mu rugo.

Mukarindiro Marie Goreth, Umuyobozi wa GS Nyamata Catholique  yatangaje ko  Umushinga USAID Soma Umenye wabafashije cyane ku bijyanye n’amahugurwa ku bayobozi b’ibigo, ubaha ibikoresho cyane cyane ibitabo  ku buryo buri munyeshuri yabashije kubona igitabo agasomera ku ishuri no mu rugo iwabo.

Ati: “Baduhaye kandi n’izindi mfashanyigisho zadufashije gushyira mu bikorwa  gahunda yo kwigisha abana gusoma no kwandika Ikinyarwanda.”

Mukarindiro yakomje avuga ko bahawe ibitabo umwaka ushize, ubu umubare w’abana ugenda wiyongera  bakaba barabaye bahagaritse kubibaha ngo babitahane.

Ati : “Kubitahana bishobora kubura gusa iyo gahunda irahari yo kujya tubibaha bakabitahana nk’uko byari bisanzwe, turacyabaha amabwiriza, tunabwira ababyeyi kugira ngo bitegure abana nibatahana ibitabo bajye babafasha.”

Mugiraneza David, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Bugesera  akaba asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akarere  yagaragaje ko USAID Soma Umenye  yatanze ubufasha bukomeye mu kwigisha abana  gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Ati: “Ubu nta mwana ushobora kuva mu wa 3 atamenye neza gusoma  no kwandika Ikinyarwanda. Kandi banadufashije cyane kubona ibikoresho bifasha abarimu ndetse n’abana kumenya gusoma no kwandika .”

Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin yashimye uburyo iyi gahunda yatanze umusaruro ashimangira ko USAID izakomeza gufatanya na Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”   na REB mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yatangaje ko umwaka utaha wa 2022 hazatangira imishinga ibiri mishya izaterwa inkunga na USAID umwe uzibanda ku gushyigikira uburezi bufite ireme mu mashuri undi ukazibanda ku bikorwa bikorerwa mu muryango mugari.

Ngoga Eugène Fixer, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubujyanama no kuyobora abanyeshuri mu myigire mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB)  akaba yari ahagarariye Umuyobozi mukuru yavuze ko USAID Soma Umenye ibikorwa byayo  ari ingirakamaro  cyane cyane ko bahereye ku bana bakiri bato.

Ati: “Twebwe nk’abarezi iyo umuntu atangiye gutoza umwana akiri muto akagira umuco wo gusoma agasoma neza bimuha amahirwe yo gukura ashoboye kwiga neza kandi abishishikariye.”

Agaruka ku musaruro w’iyi gahunda, Ngoga yagize ati: “Umusaruro ni mwiza kandi tuzakomeza kuwubona.”

Umuyobozi muri REB yakebuye ababyeyi aho yagize ati: “Dufite ababyeyi bamwe batashoboye kwiga, ni ikibazo ariko ababyeyi bakwiye kwegerwa bakabyumva bakamenya ko kugira ngo umwana yige amenye gusoma bagomba kumuha umwanya agasoma igitabo bakamushakira n’ibindi. Nta bwo wakwiga cyane ngo ugere kuri byinshi udashoboye gusoma, gusoma rero ni wo musingi wa mbere ufasha umuntu mu kwiga nta bwo rero twabirangara ho ni ikintu tugomba gushyiramo imbaraga.”

Umushinga USAID Soma Umenye uzarangira mu Kuboza 2021 wakoreraga mu turere twose tw’igihugu muri gahunda yo   gushyigikira  no kuzamura umuco wo gusoma bihereye mu bakiri bato.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *