Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022, mu masaha ya saa tanu nibwo Mugiraneza Jean Damascene w’imyaka 30 yateye icyuma Hitimana Alphonse w’imyaka 38 agahita apfa kandi ubusanzwe jean Damascene ariwe ushinzwe umutekano wu mudugudu atuyemo akaba yarateye icyuma mugenziwe warushinzwe gucunga umutekano mumudugudu (umunyerondo).

Ibi byabereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Bucyinanyana, mu Mudugudu wa Bugarama Imbarutso y’uku guterwa icyuma ni intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yari yakererewe, maze ntibumvikana, aribwo ushinzwe Umutekano yahise amutera icyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye UMUSEKE, ari nawo dukesha iyi nkuru, ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza kugirango hatagira nukenera kwihorera dore ko bihanwa namategeko.

Mukandayisenga Antoinette Yagize ati “Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk’umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira noneho bikavamo nu rupfu oya rwose ntibibaho. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu kumwereka ko ibyo yakoze bidakwiye kongera.”

Antoinette nkumuyobozi wakarere Yakomeje agira ati “Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa ibyo akubwira ukunva bitakunyuze hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho.”

Mugiraneza Jean Damascene, ukekwaho buriya bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, Naho nyakwigendera Hitimana, umurambo we washyinguwe ku Cyumweru.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *