V. Ingabire yavuye muri FDU ashinga ishyaka Umurinzi, ‘ngo rije kubaka igihugu’

Umuhoza Ingabire Victoire wari usanzwe ayobora ishyaka FDU Inkingi kuri uyu wa Gatandatu yashinze irindi shyaka yise Umurinzi. Ngo yasanze atakomeza gukorera politiki kuri internet ahubwo ahitamo gukorera mu ishyaka rifite abanyamuryango bari mu Rwanda. Avuga kandi ko ‘Umurinzi uzafasha mu kurinda ibyo yise ibyiza by’u Rwanda.’

Ingabire avuga ko yatandukanye na FDU-Inkingi kugira ngo akore politiki yo kurinda ibyiza by’u Rwanda

Yabwiye Umuseke ko yasanze ibyo gukorana n’abantu politiki kandi batari mu Rwanda bidafututse.

Ati: “ Nibyo navuye muri FDU Inkingi maze no gutangaza ishyaka rishya nise Umurinzi w’ibyiza by’u Rwanda, u Rwanda rwa twese.”

Avuga ko ishyaka Umurinzi rizagendera ku mategeko igihugu kigenderaho kuko n’ubundi ngo ntiwashobora gukora ishyaka ridakurikiza amategeko y’igihugu.

Kubyerekeye kuba bakwemera kujya muri forum y’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda, Umuhoza Ingabire Victoire avuga ko iyo ari ingingo abantu bazarebaho mu gihe kiri imbere.

Kubyerekeye impamvu itumye ava muri FDU Inkingi avuga ko ubusanzwe umubyeyi abyara umwana nyuma y’igihe runaka umwe agafata icyerekezo cye n’undi bikaba uko kandi ngo kuri we icy’ingenzi ni uko we n’abo bari kumwe mu ishyaka bashaka kubaka u Rwanda.

Yongeraho ko icyo igishya ishyaka Umurinzi rizanye gitandukanye n’ibyo FDU –Inkingi yakoraga ari ukumvisha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa. Ntabwo icyo agamije ari uguhora ashaka urubuga rwa Politiki ahubwo ngo ni uko abaturage bagira ijwi rinini mu bibakorerwa.

Ngo ishyaka rye rije gushyira mu gaciro, rigahuza n’ibiriho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru giherutse kubera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Col Jeannot Ruhunga yavuze ko hari amakuru y’uko Ingabire Victoire yaba akorana n’abagize umutwe wa P5 uvugwaho gutegura no gukora ibitero ku mu turere tw’Intara z’u Rwanda.

Ingabire Victoire umwaka ushize yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icyo gihe akaba yarafunguranywe n’abandi benshi barimo n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Jean Pierre Nizeyimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!