Marianne wagaragaye mumashusho akirimuto aracyariho kandi yarakuze ameze neza mukiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW yatanze ubuhamya bwibyo yabonesheje amaso ye akirimuto.

 

Marianne yagize ati muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 nari umwana muto gusa ntari muto cyane kuburyo ntarikumenya ibyabaga ubwo murugo nabaturanyi twamenyaga ko interahamwe zirikwica abatutsi, twahungiye hafi nikiriziya igitero kije aho twari turi abantu bose birundira mukiriziya kuko twumvaga ko nta muntu watinyuka kwicira mugenzi we munzu y’imana.

Marianne akomeza ubuhamya bwe avugako icyo gitero kigeze kukiriziya mbere yuko gitangira kwica abatutsi cyabanzaga kuvuga ngo abahutu nibasohoke bamwe bagasohoka gusa hari nuwasohokaga afite ubwoba azineza ko baribumwice kuko atabaga ari umuhutu.

izo nterahamwe zibona abarigusohoka gusa ni abatutsi, ubwo zahise zigota imiryango yose yakiriziya ibyo byabaye mama wanjye yari yanziritse kugitenge ke kugira ngo tutaburana kuko twe twaritwicaye hafi n’umurwango wakiriziya izo nterahamwe zitangiye kwica zatemye umuntu warutwicaye imbere mama agerageza kumisha ngo amaraso atanarukira, arinako amfuka mumaso ngo ntabona ibyo birikuba uwo wishe uwarutwicaye imbere yaratuzi kuko twari duturanye.

Mama agerageza gusohoka ankurura akaboko uwo muturanyi abonye ko tugiye kumucika akubita mama umuhoro wijosi riratana papa akibona mama apfuye arwana no kumfata ngo dusohoke anarwana niyonterahamwe yaririgusahura ibinu muri kiriziya isunika papa yikubita hasi kuko papa yari umugabo muremure haba haje indi nterahame yumusirikare ifite nimbunda kuko izarizabanje nta mbunda zari zifite, zarwanishaga imihoro namacumu bakazoherereza ubufasha bwabafite imbunda.

maze iyo nterahamwe imubonye ihita imufata iramubwira ngo ariko wowe niyo ndeshyo yawe urarwana ubona uzaducikira he? iyaririnyuma ya papa ihita imurasa isasu agwa hasi nkimara kubona ko papa aguye hasi nahise njya kureba mama aho yari yaguye nkajya mvugisha umutwe we kandi bawuciye numva ko ari bunsubize kuko nari nahahamutse.

Najye nahise nikubita hasi akokanya zimaze kwica papa zahise zinjira mukiriziya kwica abari barimo kuko ariho hari harimo abantu benshi abari babashije gusohoka birukira kumashuri hashize akanya za nterahamwe zigiye, abari bagiye kumashuri baragaruka kureba niba hari ukirimuzima ngo bamufashe najye numvishe umuntu uvuga aho narinaguye ngerageza kwegura umutwe ngo aboneko nkiriho niba arunyica anyice.

yarambonye aranyegura aranyicaza areba umwana wari wiciwe irihande rwanjye amwambura imyenda arayinyambika arambwira ngo nimbe nicaye aho barebe niba ntabandi bagihumeka, maze mbona mukuruwanjye wo kwa data wacu aramfata ajyana kumashuri.

Gusa iyo interahamwe zazaga twarahungaga tukajya murufunzo zamarakwica zagiye tukagaruka tukaza kuryama kumashuri bwacya tukongera tugasubira murufunzo twakomeje kubaho gutyo tukajya tunywa amazi rimwe narimwe yabaga yiciwemo abantu, gusa tukihangana tukayanywa imvura yajyaga igwa ikamara umunsi wose amazi akaturengera tugashaka ibiti twitendekaho ngo amazi adakomeza kuturengera.

Twakomeje kubaho murubwo buzima mu minsi mike nibwo twumvishe inkotanyi ko zije kudutabara zidukura mururwo rufunzo zijya kutwitaho zinavura abari bakomeretse.

 

Reba ikiganiro cyose mariyamu yagiranye na Yago Tv Show

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *