Will Smith yahawe igihano cyo kumara imyaka 10 atitabira ibihembo “Oscars Awards” kubera gukubita urushyi umunyarwenya Chris Rock kuko yarateye urwenya rwerekeye kumugorewe mu munsi yashize nibwo hacicikanye amashusho Will Smith ajya kuri stage agakubita umunyarwenya urushyi yihanukiriye ayo mashusho yasakajwe kumbuga nkoya mbaga zose ndetse nama tereviziyo akomeye kw’isi arayerekana.

Hashize y’ibyumweru bitatu Will Smith wamenyekanye muri cinema akaba n’umuhanzi akubise urushyi Umunyarwenya Chris Rock mu birori bya Oscar Awards 2022. Smith yahoye Chris gutera urwenya ku kuba umugore we Jada Pinkett Smith nta musatsi afite, biza gutuma abategura ibi birori bamufatrira ibihano.

Nk’uko bigaragara mu itangazo The Academy itegura ibirori Oscars Awards yashyize hanze, uru rugaga rwavuze ko rwafatiye igihano Will Smith cyo kumara imyaka 10 atitabira Oscars Awards kubera imyitwarire yagaragaje imbere y’imbaga.

Iri tangazo riragira riti: “Mu birori bya Oscars Awards 2022 byabaye ku nshuro ya 94 byari bigamije kwishimira abantu batandukanye bo muri cinema bakoze ibikorwa byiza umwaka ushize, gusa twababajwe n’uko byabangamiwe n’imyitwarire

The Academy yakomeje igira iti: “Imyitwarire Will Smith yagaragaje ku rubyiniro ntabwo ikwiriye kwakirwa, tunasabye imbabazi ko ntacyo twahise tubikoraho bikimara kuba. Ibi byatumye tugaragara nabi kubitabiriye ibirori, ku babirebaga kuri televiziyo n’abandi bose babibonye batekereje ko dushyigikiye urugomo. Iyi ni nayo mpamvu twahanishije Will Smith kumara imyaka 10 atitabira Oscars Awards. Ntiyemerewe gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo cyangwa no kubyitabira mu gihe cy’imyaka 10.”

Will Smith yakubise urushyi Chris Rock mu byumweru bitatu bishize, byanatumye abenshi bavuga ko uyu mugabo ashobora kwamburwa igihembo “Oscar Award” yaherewe muri ibi birori. Bikomeje kuvugwa kandi ko bishoboka ko Chris Rock yajyana Smith mu nkiko.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *