Perezida Paul Kagame yageze muri Kenya, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu, Ku wa 15 Kanama 2022, nibwo Komisiyiso y’Amatora muri Kenya yatangaje ko William Ruto yatorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,4% (angana n’amajwi miliyoni 7,1) yari ahigitse Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,9%.

uteganyijwe kuba kuwa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

 

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Perezida Kagame yageze i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022.

Ku Kibuga cy’Indege, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi ba Kenya batandukanye barimo na Ambasaderi w’agateganyo w’iki gihugu mu Rwanda, Peter Mundia Githiora.

Perezida Kagame akigera muri Kenya yagiranye ibiganiro na William Ruto, byabereye i Nairobi.

William Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko “u Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”

Yavuze ko “ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Umuhango w’irahira rya Ruto uzabera i Nairobi kuri Stade yitiriwe ‘Moi International Sports Centre’.

Perezida yageze i Nairobi mu irahira rya William Ruto, ku kibuga cy’indege yakiriwe na Amb Peter Mundia Githiora

Byitezwe ko abaturage barenga ibihumbi 60 aribo bazitabira uwo muhango mu gihe abandi ibihumbi bazawukurikira kuri televiziyo. Abashyitsi b’icyubahiro barenga 2 500 nibo bategerejwe i Nairobi barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 20.

Umwe mu bagize Komite ishinzwe ibikorwa byo guhererekanya ububasha hagati ya Kenyatta na Ruto, Karanja Kibicho, yabwiye Nation ko abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bose bazitabira uyu muhango.

Ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byamaze kwemeza ko muri uyu muhango bizohereza intumwa.

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Kenya

Ubwo William Ruto yakiraga Perezida Kagame

 

Perezida Kagame aganira n’abayobozi bo muri Kenya nyuma yo kugera muri icyo gihugu

Perezida Kagame yasinye mu gitabo cy’abashyitsi

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umukuru w’igihugu

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Oda Paccy yasubiye mu muziki nyuma y’imyaka ibiri awusubitse

Madamu Jeannette Kagame yatashye Ubusitani bw’Urwibutso, atanga umukoro ku bato

Perezida Kagame yihanganishije u Bwongereza ku itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *