Umusore wo mu Murenge wa Kimisagara yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatirwa mu cyumba cy’umuturage utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge amaze kumwiba telefoni ebyiri ndetse yaranakomeje gushakisha ibindi yiba nuko bahose bamugwa tiumo bamufata atarabisohokana.

Uyu musore w’imyaka 22 akimara gufatirwa mu cyuho, abaturage baramukubise, ndetse mu mvugo zabo bumvikanishaga ko bugarijwe n’ubujura muri ako gace kuko kimisagara.

kuva kera nagace kibasiwe nibisambo byingufu gusa leta yaje kubikurikirana birashira hakomeza kugenda havugwa abotwita marine bashikuzaga abantu ibyo bavuye guhaha cyangwase amafone maze zikiruka noneho ubuho barigutaka kubera ubujura bwongeye kuba bwinci batabaza inzego zumutekano ko zabyitaho hakongera hakagaruka umutekano wibintu byabo.

Umuturage wari wibwe ariko akagira amahirwe agafata uwo mujura, yabwiye IGIHE ko uyu musore yamuhengereye agiye mu bwiherero agahita yinjira mu nzu ye kuko yibwiraga ko iminota aribumareyo aribube amaze gutwara ibyo atwara nubwo atariko byamugendekeye.

Uyu muturage ati “Nari ngiye mu bwiherero ahita asimbuka nibwo naje musanga mu nzu ari gushaka gusohoka mpita mufata ndatabaza, abaturanyi nabari bari hafi aho ngo banabare uyumujura gusa nari namaze kumufata.”

Ashimangira ko muri ako gace bugarijwe n’abajura kuko nta minsi ishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.

Uwafatiwe mu cyuho amaze kwiba telefone, we yabwiye IGIHE ko yari amaze amezi agera kuri atatu atangiye kwiba kandi akavuga nikibimutera ngo ari ubukene.

Ati “Nta kindi navuga uretse gusaba imbabazi kandi uku mumbona rwose hashize amezi abiri cyangwa atatu njye na murumuna wanjye dutangiye kwiba kubera ibibazo byamikoro make.”

Yafashwe yari amaze kwiba mu ngo eshatu harimo ebyiri yibyemo imyenda n’urundi rumwe yibyemo Imbabura abaturage bamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo zimukurikirane kuri ibyo byaha by’ubujura.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *